musanganya jean pascal

Ikaze kuri Website yanjye
Murakaza neza!
Nitwa MUSANGANYA JEAN PASCAL, ndi umwarimu wigisha Ikinyarwanda n’Icyongereza mu mashuri yisumbuye, ikiciro rusange. Intego yanjye ni ugufasha abanyeshuri kugira ubumenyi bukomeye mu ndimi, kubaka ubushobozi bwo kuvuga, gusoma, kwandika no gusesengura neza. Kwigisha indimi bifasha abanyeshuri gutumanaho neza no gutsinda mu masomo yabo no mu buzima bwa buri munsi. 
Serivisi zitangwa: 
Kwigisha Ikinyarwanda n’Icyongereza.
Gutegura abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta.
Gutanga amasomo y'inyongera (remedial classes).
Gufasha abanyeshuri kunoza imyandikire n’imvugo.
Gutegura ibizamini n’imikoro yo kwimenyereza.
Intego yanjye
"Kwimakaza umuco wo gukunda gusoma, kwandika no kuvuga neza Ikinyarwanda n’Icyongereza kugira ngo abanyeshuri bagire ubushobozi bwo guhangana n’isi y’iki gihe."
Ubutumwa ku Banyeshuri
"Kwiga ururimi ni ugufungura amarembo y’ubumenyi n’amahirwe mashya. Nimukomeze kugira umwete, mubaze ibibazo kandi mwige mushishikaye."
Aho wadusanga
Amasomo kuri internet
Inyandiko n’ibizamini byo kwimenyereza
Inama zafasha abanyeshuri gutsinda neza
Murakoze gusura website yanjye. Twige, dutere imbere, twubake ejo heza.
Latest Stories

Updates

View All Updates